Amashuri yo gutwara imodoka ya Hämeenlinna amwe mumashuri ahendutse

Kubona uruhushya rwogutwara ( driving license) birahendutse ugereranyije nimyaka yashize

abarimu: bimwe mubizamini byogutwara bizakurwaho niyo byababikomeye.

 

 

ifoto Hämeensanomat

inkuru ya Hämeensanomat  [THU APR 20 2017; A4-A5; ’Hämeenlinna autokoulut halvimpien joukossa’, Juho Peltoniemi]

Ibiciro byokubona uruhushya rwogutwara imodoka nto muri hämeenlinna byaragabanutse ,imwe mumigi ihendutse

Amashuri yo gutwara imodoka ya Hämeenlinna amwe mumashuri ahendutse

mugihugu.

Ibiciro bigereranyije byu uruhushya rwubwoko bwa B nkuko byatangajwe na nurubuga Talouteni.fi

ni amaeuro 1847, gusa muri hämeenlinna ho ni amaeuro 1692.

ubushakashatsi bwakozwe nikinyamakuru Hämeensanomat igendeye kubiciro bitangazwa nimbuga zamashuri yimodoka,

igiciro kigerereranyije cyuruhusa rwa B ni amaeuro 1600- 1740,

biterwa niba umunyeshuri yibanda kumamodoka yoroheje cg ari namamodoka agezweho akomeye.

Mugihe mumwaka wa 2013 hameenlinna yari imwe mumigi ihenze kwigiramo imodoka kuko igiciro kigerearanyijwe cyayo cyari amaeuro 1780 bikayigira umwe mugi uhenze mugihugu.

Ishuri ryimodoka ryitwa lehtela ryari ishuri rihenze muri Hämeenlinna, ariko abanyeshuri babo bakaba abambere mugutsinda ikizamini cyogutwara bwambere kubera ubumenyi bahawe.

Umuyobozi wiryoshuri Jani Salo ngo amashuri yimodoka ntakwiriye kugenda barwanira ibiciro.

Abanyeshuri ba lehtela batsindaga ikizamini kukigero cya 84% , 4/5 bakoraga ikizamini batsindaga kuncuro yambere.

Ubu bageze kugutsinda kukigero cya 85% . Impamvu bamwe batsindwa nukugira ubwoba mugihe bakora ikizamini na amakosa make byaba byatera.

Intumbero bifuza kugeraho nuko abanyeshuri bazatsinda kukigero cya 90% ariko kubigeraho ngo bigaragara nkibidashoboka kuberako abandi basigaye bagera kuri 15% nuko batabishobora ahubwo biterwa nuburyo bitwara hari abahitamo kudatwara, hari abagikorana igihunga cyinshi ni mihanda iba igoranye kugendamo jani salo akomeza.

Uburyo bwokiwisha gutwara imodoka bugiye guhinduka byanyabyo.

Ishuri ryimodoka Cap rya hämeenlinna ryazanye icyuma cyitwa Simulator ( cyobakoresha bimenyereza gutwara) nkuburyo bwiyongera kubwari busanzwe bukoreshwa mukwiga imodoka.

Na ministeri ishinzwe itumanaho nogutwara ibantu nibintu yatangiye umwaka ushize impinduka mumyigishirize yogutwara imodoka.

Impinduka ziteganya uburyo bwinshi, kugabanya amategeko yakoreshwaga, kugabanya ibiciro byokwiga imodoka nuburyo bwimyigishirize nu buryo bwikorabuhanga rijyanye nigihe. Umushinga witegeko uzatangira kwigwaho nabadepite muntangiriro yimpeshyi.

Uburyo gutwara imodoka buzaba buteguwe neza kuburyo uzaba yujuje neza amasomo  ( theory) nogutwara (practice) ashobora gukora ikizamini akaba yabona nuruhushya rwogutwara muburyo bwihuse . Imyigihsirize ikorerwa mumashuri yabugenewe ikaba yasimbura iyo abantu bikorera kugiti cyabo.

Jani salo asanga impinduka munyigishirize zitazafasha mukubona uruhushya rwogutwara muburyo buhendutse. Abazatsindwa ikizamini baziyongera kuburyo ni biciro byokwiga kubanyeshuri bizazamuka. Uburyo bushya bwokwiga gutwara imodoka

buzaba buri kugiciro nibura guhera ku maeuro 2000 inshuro imwe. Ubu buryo bwabaye no mubindibihugu rero sintekereza ko abafini aribo baba bazaba batwara imodoka neza ugereranyije nibindi bihugu.

 

Kommentointi on suljettu.

css.php