Ahantu hatatu hatandukanye mubitaramo bya linnajazz mumpeshyi 2017

Ahantu hatatu  hatandukanye   mubitaramo bya linnajazz mumpeshyi 2017

Etnobandi Helsinki- Cotonou Ensamble, umuhanzi windirimbo zoguhimabaza ( gospel) Jippu hamwe numwuzukuru wa Jean Sibelius Lauri Porra bateguye igitaramo muriyimpeshyi

cyitwa Linna jazz festival, igitaramo giteganyijwe kunshuro ya 27 muri Hämeenlinna kumatariki ya 13.-16. nyakanga uyumwaka.

Umuyobozi mubyubuhanzi Timo Lehto yishimiye byumwihariko ko umwuzukuru wa Sibelius Lauri porra azabasha gucurangira mumugi wamavuko wa Sibelius.

Porra azacuranga mubusitani bwingoro(linnapuisto) mugitaramo kimenyerewe Piknik consert hamwe na Floyver Ensemble, gusa mbere yaho hazaba igitaramo munzu ya Sibelius aho Lauri ucuranga gitari ya base afatanyije na Juha Viljanen ucuranga akarumbeti bazerekana uburyo umuzikiwa wa Sibelius ushobora gucurangwa no mubikoresho bigezweho byubu.

Ababombi bari barazengurutse mbere murigahunda baribarateguriye amashuri abanza nayisumbuye

bacurangira abanyeshuri berekana uburyo ibicurangisho bigezweho biryoshya mundirimbo nka Finlandia niyindi miziki ya Sibelius.

Afro-Funkya icurangwa na groupe Helsinki Cotonou ensemble izacuranga mugitaramo cyingenzi cyo kucyumweru kizabera mubusitani bwingoro(linnapuisto).

Jippu we azataramira mugitaramo cyumuziki woguhimbaza imana murusengero rwa Hämeenlinna

hamwe nihuriro ryabanyamuziki rya Make Pertillä.

Gahunda ya Linna Jazz iteganyijwemo nibitaramo bitandukanye nkibyinjyana ya blues na jazza bizabera mubwato no mutubari namaresitora atandukanye, igitaramo cyanijoro kizabera murusengero rwa Hml, nigitaramo cyokucyumweru muri Linnapuisto.

Mumperazicyumweru mubitaramo bya jazz festival hashobora gufungwa imihanda imwe ni mwe.

Ibitaramo byinjyana ya blues .

Band ya blues yabanyadanimarke Bic Creek slim & Troels Jensen izacuranga kukiyaga cya vanaja mungendo zo kuwagatanu no kuwagatandatu.koskettimet

Murugendo rwubwato rwo kuwagatanu hazaba hari kandi na Tomi Leino Trio afatanyije numuhanga mugucuranga inanga yo mubwoko bwa Harp James Harma kuva muri Usa.

Utundi duce dutandukanye

hari igitaramo cyingenzi(special event) kizabera mubusitani bwingoro kizacurangwa na Vanaja bigband hazaba kandi hari itsinda ryabaririmbyi nabacuranzi (orkestre solisti) riyobowe na Eerno Tiitanen. Kandi izindi band zabacuranzi zizacurangira mumarestora atandukanye. Hazaba kandi hari nabacuranzi Tommi varjoa Quartet, padario na Lia Kawka Trio.

Ubundi amatsinda yabacuranzi agorwa nokubona amahirwe yaho bacurangira niyompamvu twiyemeje ko buri nyuma yimyaka ibiri baazajya batumira amatsinda yabacuranzi yo mumugi kugirango abone umwanya wogucuranga.

Ibitaramo bya jazz

Big band music izacuranga mugitaramo cyokucyumweru ifatanyije na lauri porra , na ensemble Jazz hamwe nabandi bacuranzi Tuomo Dahlblom (gitari), Aki Risanen ( Piano),

Kalevi Louhivuori (akarumbeti), Juho Viljanen (pasuna) na Ville Pynsi ( Ingoma).

Inkuru ya Hämeen sanomat yasohotse 16.5.2017 kurupapuro B8

Gahunda ni bindi bisobanuro wasura urubuga rwa www.linnajazz.fi

 

summer festivaal Linnajazz

yateguwe muri Hämeenlinna kumatariki 13-16.7.2017

hazacuranga abanyamuziki 85 batandukanye baturuka muri Danimarke, Finilande, Beni, Letazunzubumwe za america, mexiko no mubwongereza.

Ibitaramo bitanu byubuntu, ibitaramo byomubwato, mumaresitora, nigitaramo cyoguhimbaza murusengero.

Hateguwe ingengoyimari igera kumaeuro 50 000 fr

umugi wa Hämeenlinna uzatanga amaeuro 12 000 fr

ibitaramo byateguwe nihuriro ryabacuranzi ba Hämeenlinna kuncuro ya 27

gahunda yose yibitaramo iboneka ku rubuga www.linnajazz.fi

 

Kommentointi on suljettu.

css.php