Igiti cyurwibutso murwego rwokwizihiza imyaka ijana yubwigenge nimyaka 500 yimpinduka mumadini

Igiti cyurwibutso murwego rwokwizihiza imyaka ijana yubwigenge nimyaka 500 yimpinduka mumadini 

210517tammi, puu, istutus, lapio, itsenäisyydenpuisto, kaupunginjohtaja, Timo Kenakkala, kirkkoherra Timo Kalaja henkilöt vasemmalta   (Umuyobozi wa Hämeennlinna Timmo Kenakkala hamwe numuyobozi wurusengero Timmo Kalja ibumoso batera igiti)

Mu ubusitani bwubwigenge bwarangijwe gutunganywa umwaka ushize habereye igikorwa cyo gutera igiti cyurwibutso murwego rwokwizihiza imyaka ijana yubwigenge no kwibuka intwari zurugamba.

Kuwagatandatu mu kazuba keza namahumbezi umugi wa Hämeenlinna ufatanyije nurusengero rwa Hämeenlinna batereye hamwe igiti cyurwibutso. Ni murwego rwokwibuka imyaka 100 yubwigenge bwigihugu ni myaka 500 yimpinduka nivuka ryidini yaba Lutheran.

Muri ubwobusitani hari umuyobozi wumugi Timo Kenakkala hamwe numuyobozi wurusengero father Timmo Kalaja.

Muri uwomuhango witabiriwe nabantu mirongo bafatanyije kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu, hamwe no gusomera hamwe umuvugo wintwari wasobanurwaga na Kari Koivu.

Nyuma baririmbiye hamwe indirimbo ya Maritini Lutheri (jumala ompi rinnamme) ”Imana iradushigikiye”.

Nyuma bose bahisemo gutera igiti cyurwibutso cyomubwoko bwa Tammi kuko aricyo kibereye mubusitani bwu bwigenge ( izina ryubusitani).

Muriyomihango kandi bizihije ivugururwa ryarangiye ryubusitani bwubwigenge hamwe nokuvugurura no kunoza ibuye ryikimenyetso cyintwari zatabarutse kurugamba,

ikimenyetso cyubatswe mumwaka wa 1964 kubufatanye nikigo gishinzwe ibyubusitani bwubwigenge kuko ariho haberaga imyiteguro yurugamba muntamabara yubwigenge.

Ishusho ikozwe mubutare bwa bronze ubu yaravuguruwe neza kuburyo banashizeho imigozi irinda numwanda watezwaga ninyoni zazaga kwarika kurubaraza rwaryo.

 

byavuye ku Kinyamakuru Hämeensanomat yasohotse kuwambere 22.5.2017 kurupapuro rwa A7.

 

Kommentointi on suljettu.

css.php